Toutes les publications de WORLD NEWS . Kigali , Rwanda

Publications
https://avalanches.com/rw/kigali_m_astulla_umukobwa_mwiza_wumutima_1566505_25_04_2021
https://avalanches.com/rw/kigali_m_astulla_umukobwa_mwiza_wumutima_1566505_25_04_2021

MASTULLA UMUKOBWA MWIZA WUMUTIMA,


Kuriy' isi hari abakobwa beza , bafite amasomeza, batereka amaso isazi zigatumuka, bafite ikibuno batambuka bagikaraga inyana zigata Izazo. Ariko icyomutarimuzi, Nuko harumukobwa umwe w'umutima, wuje urukundo rumwe rutagirwanabose, umutembanshyushyu umusindagiza bisabo umwiza wurwa Gasabo iwabo winka nabantu, uwarezwe gitore agatozwumuco nyarwanda.


Uwineza Mastulla, nintangarugero mukubananeza naburimuntuwese ndetse ntawamuhiga mugukora akazikose kabyarinyungu mubuzima bwaburimusi. MASTULLA, umutimamwiza awukomora kubabyeyi be bamwibarutse doreko mama umubyara ntamubyeyi numwe namunganya mugusangira nomugusabana ndetse ninyamibwa mumirimo ibyarinyungu yiganjemo ubucuruzi.


MASTULLA, kandi yiga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rukara ahoyiga uburezi.

MASTULLA, numwali ukunda kwerekeza umutima kugikorwa ahisemo gukora, kandi numumararungu akaba numusangiza misango burihamwe hose doreko yibitseho nimpano zitandukanye aho agenda azigaragaza kuri YouTube channel ye yitwa MASTULA TV SHOW


Nguyu umwali mbabwira Ni Murorunkwere, Mukobwajana, Uwahogoje beshi akariza benshi.

Channel mwakurikiraho Matula:

https://youtu.be/6gOLBsPAHVU


Yanditswena:

MUNYARUKUKUNDO Sylvestre

Show more
1
47
https://avalanches.com/rw/kigali_nyakubahwa_perezida_wa_repubulika_yazamuye_muntera_abayobozi_muri_poli1566501_25_04_2021


NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA YAZAMUYE MUNTERA ABAYOBOZI MURI POLICE NA RSC

NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA YAZAMUYE MUNTERA ABAYOBOZI MURI POLICE NA RSC

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu no mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, RCS

Aha, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yahawe ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y’Igihugu.

Naho Komiseri Mukuru wa RCS DCG Juvenal Marizamunda ahabwa ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG)

mu gihe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Icyo gihe Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.

Tariki 15 Mata uyu mwaka DCGP Marizamunda Juvénal yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS asimbuye CGP George Rwigamba.

Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, Marizamunda yari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere. Muri izo mpinduka ni nabwo Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.

ABazamuwe muntera.

Yanditswe na:

Munyarukundo Sylvestre

Show more
1
70
https://avalanches.com/rw/kigali_murahoneza_nshuti_zajye_ndifuzako_twajya_tubana_mumakuru_agezweho_yab1566014_25_04_2021
https://avalanches.com/rw/kigali_murahoneza_nshuti_zajye_ndifuzako_twajya_tubana_mumakuru_agezweho_yab1566014_25_04_2021
https://avalanches.com/rw/kigali_murahoneza_nshuti_zajye_ndifuzako_twajya_tubana_mumakuru_agezweho_yab1566014_25_04_2021
https://avalanches.com/rw/kigali_murahoneza_nshuti_zajye_ndifuzako_twajya_tubana_mumakuru_agezweho_yab1566014_25_04_2021

Murahoneza nshuti zajye, ndifuzako twajya tubana mumakuru agezweho yaburi musi cyane cyane ajyanye nigihe tubatugezemo.

Ndabakunda cyane . Nkomeje kubifuriza amahoro ya Nyagasani, murakabyara ibitsina BYOMBI mwabyaje inka ZINYAMBO amata ateretse kuruhimbi 🙏🙏🇷🇼


Banyita SYLVA MU,


Show more
1
37
Show more